Ubusanzwe umuntu winjiraga mu Bushinwa yasabwaga kumara iminsi irindwi ari mu kato ahantu hatoranyijwe na Leta, akamara indi itatu mu kato mu rugo.
Kuri ubu byahindutse, iminsi itanu niyo azajya amara mu kato kateganyijwe n’inzego z’ubuzima naho indi itatu ayimare mu kato mu rugo.
Mu bindi byakozwe harimo gukuraho ibihano kuri sosiyete z’indege zasanzwemo abagenzi banduye Covid-19.
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bigifite amabwiriza akakaye yo kwirinda Covid-19 muri gahunda bwihaye izwi nka ‘Zero Covid-19 policy’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!