Iyi misile yarashwe n’igisirikare cy’u Bushinwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ivuye mu bwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi nk’uko byemejwe na Xinhua News Agency.
U Bushinwa bwavuze ko iki gikorwa kiri mu myitozo isanzwe ya gisirikare igamije kongerera ingufu ubushobozi bw’ingabo, kandi ko cyubahirije amategeko mpuzamahanga. Bwongeyeho ko iyi misile yari itwaye igisasu gisa kitari icya nyacyo (dummy warhead), bityo ko itari igamije kugirira nabi igihugu na kimwe.
Nubwo bimeze bityo, iki gikorwa cyahise gitera impaka mu bihugu byo mu karere ka Pacifique, aho Australia na Nouvelle-Zélande byamaganye iri gerageza, bibona ko rishobora guhungabanya ituze n’umutekano w’akarere.
Leta ya Nouvelle-Zélande yavuze ko yamenyeshejwe mbere y’amasaha make ko iri gerageza rigiye kuba, ariko igaragaza ko ritakozwe mu buryo bwubahirije amasezerano y’akarere abuza kuhageragereza intwaro kirimbuzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nouvelle-Zélande, Winston Peters, yavuze ko nubwo igihugu cye cyamenyeshejwe mbere, bitabuza ko igikorwa nk’iki gifatwa nk’igiteye impungenge, cyane ko cyabereye mu gace gafatwa nk’akarere katemewemo intwaro kirimbuzi.
Australia na yo yagaragaje ko itishimiye iki gikorwa, ivuga ko gikomeza kongera ubushyamirane mu karere aho ibihugu byinshi biri gushaka kongera imikoranire mu by’umutekano.
U Bushinwa bwavuze ko iri gerageza riri mu myitozo ngarukamwaka isanzwe, kandi ko ridafite igihugu na kimwe rigambiriye, bwongeraho ko ryubahirije amategeko mpuzamahanga agenga inyanja.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!