00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwahagaritse kugura amahembe y’inzovu ava muri Afurika

Yanditswe na

Nshimiyimana JEAN BAPTISTE

Kuya 16 October 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko ihagaritse ibihembo yatangaga ku binjije amahembe y’inzovu ava mu bihugu by’Afurika. Ni mu gihe perezida w’iki gihugu yenda kugirira uruzinduko muri mu gihugu cy’u Bwongereza, kandi umuryango w’ibwami wari wasabye ko ubu bucuruzi bwahagarikwa.

Abarengera uburenganzira bw’ibinyabuzima, n’inyamanswa zo mu ishyamba, bavuga ko uko u Bushinwa bukomeza gukora ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu, akorwamo ibikoresho by’imirimbo nk’amaherena n’ibikomo, ubujura bw’izi nyamanswa burushaho gukara.

Muri werurwe uyu mwaka, igikomangoma cy’u Bwongereza William gisura u Bushinwa, cyari cyasabye ko ubu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu bwahagarara muri iki gihugu.

Ikigo gishinzwe amashyamba mu bushinwa cyatangaje ko bagiye kuba bahagaritse ibihembo byahabwaga abinjiza amahembe y’inzovu mu gihe cy’umwaka, bikazageza kuwa 15 ukwakira 2016 nk’uko Reuters ibivuga.

Iki cyemezo kandi ngo kirajyana no guhagarika impushya zose zemereraga abantu kwinjiza ayo mahembe mu gihugu.

Ibi kandi bikurikiye icyemezo cyo guhagarika burundu igura n’igurisha ry’aya mahembe, perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yemereje mu ruzinduko yagiriye muri Amerika muri Nzeri uyu mwaka wa 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages