U Bushinwa bufite intego yo guhangana no kurandura Covid-19, ari nayo mpamvu butarakira benshi mu banyamahanga barimo abanyeshuri, mu gihe ibikorwa byo kwishyira mu kato bimara igihe kirekire, naho ibikorwa byo gupima abantu benshi icya rimwe bikaba bikorwa mu buryo buhoraho.

Umujyi wa Xi’an washyizwe muri Guma mu Rugo, ufite abarwayi bagera kuri 650 barimo 150 bagaragaye ku munsi w’ejo, imibare ingana gutyo ikaba ari ubwa mbere igaragaye mu mezi 21 ashize.

Muri uyu mwaka, u Bushinwa bwatangaje ko abantu babiri gusa ari bo bishwe na Covid-19, ibigaragaza uburyo ingamba zikomeye z’u Bushinwa mu guhangana n’iki cyorezo zatanze umusaruro.

Abayobozi 26 bo mu Mujyi wa Xi’an bamaze guhabwa ibihano kubera uburangare bagize mu gukurikirana ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ku rundi ruhande, abatuye uyu Mujyi ntabwo bemerewe gusohoka hanze, mu gihe umuntu umwe mu bagize umuryango ari we wemerewe kujya guhaha nabwo rimwe mu minsi itatu.

Abantu bagera ku bihumbi 30 bashyizwe mu kato muri hoteli zitandukanye, nyuma y’uko bahuye n’abagaragaweho n’iki cyorezo.

U Bushinwa buritegura kwinjira mu bihe by’iminsi y’ikiruhuko muri Gashyantare umwaka utaha, ndetse bikazakurikirwa n’Imikino Olempike ikinirwa mu rubura (Winter Olympics), byose bituma Leta ishyiraho ingamba zikakaye kugira ngo mu gihe ibyo bikorwa bizaba biri kuba, ubwandu buzabe ari bucye mu gihugu.

Umujyi wa Xi’an uherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo nyuma y’uko abantu 650 banduye Covid-19
Umujyi wa Xi’an uherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo nyuma y’uko abantu 650 banduye Covid-19