Guhera tariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka kugeza ku wa 1 Ugushyingo umwaka utaha, abaturage b’ibyo bihugu bagiye mu Bushinwa mu bikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, gusura inshuti cyangwa se bashaka kuhanyura bajya mu bindi bihugu, bazajya bemererwa iminsi 15 idasabirwa visa mu Bushinwa.
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byamaze igihe kinini bifunze kubera icyorezo cya Covid-19. Mu ntangiriro za 2023 nibwo cyatangiye gufungura amarembo no gusubukura ibikorwa by’ubukerarugendo, ingendo zo mu kirere n’ibindi.
Ambasaderi w’u Budage mu Bushinwa, Patricia Flor yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe, uzatuma Abadage benshi basura u Bushinwa ku muvuduko utarabaho.
Muri uku ukwezi k’Ugushyingo, u Bushinwa bwakuriyeho viza abaturage b’ibihugu 54.
Bije bikurikira umwanzuro wafashwe muri Kanama uyu mwaka, wo kuvanaho amabwiriza yose ajyanye na Covid-19 yazitiraga abashaka gusura u Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!