00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwakwennye Trump ku gitutu cy’imisoro abukangisha

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 11 August 2025 saa 08:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yakwennye igitutu ku misoro bushyirwaho na Amerika, ishingiye ku kuba bukigurira peteroli mu Burusiya.

Ibi byatangajwe ku wa 08 Nyakanga 2025 mu kiganiro n’itangazamakuru.

U Bushinwa bwatangaje ko buzakomeza kugendera ku nyungu zabwo mu bucuruzi mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun, yavuze ko ubufatanye Beijing ifitanye na Moscow buhamye kandi busobanutse ndetse yongeraho ko ingamba zishingiye ku nyungu z’u Bushinwa zizakomeza kubahirizwa.

Yagize ati “U Bushinwa bufite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo gufatanya mu bucuruzi, ubukungu no mu by’ingufu n’ibindi bihugu birimo n’u Burusiya, Kandi tuzakomeza gufata ingamba zishingiye ku nyungu zacu mu bijyanye n’ingufu.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye ibihugu bikomeye bigura peteroli mu Burusiya birimo u Bushinwa n’u Buhinde, avuga ko ubwo bucuruzi bushyigikira intambara ikomeje kubera muri Ukraine.

Ubutegetsi bwe bunavuga ko imisoro ari uburyo bwo guhangana n’ubucuruzi budakurikiza amahame y’ubunyangamugayo.

Nubwo bimeze bityo ku rundi ruhande u Bushinwa n’u Burusiya bifitanye umubano udasanzwe n’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu bushingiye ku kubahana no gushakira hamwe ibisubizo.

Ibi bihugu byombi bishinja Amerika gushaka inyungu ku giti cyayo ku buryo buhutaza ibindi, ndetse no kugerageza kuburizamo uburinganire ku Isi.

Perezida Trump ashinja ibihugu birimo Brésil, u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya bihurira muri BRICS, gushaka gukura idolari rya Amerika ku mwanya waryo nk’ifaranga riyoboye ayandi ku Isi, aho ahera avuga ko azabishyiriraho imisoro iremereye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun, yavuze ko ubufatanye Beijing ifitanye na Moscow buhamye kandi busobanutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages