Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa byose bituruka mu Buhinde, zishinja icyo gihugu kuba gikorana ubucuruzi n’u Burusiya, cyane cyane ubw’ibikomoka kuri peteroli.
Ambasaderi Xu Feihong yavuze ko imisoro yashyiriweho u Buhinde idakwiriye, ati "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zungukiye cyane mu bucuruzi mpuzamahanga ariko ubu ziri gukorehsa imisoro mu rwego rwo kubuca intege."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko "U Bushinwa bwamaganye iyo misoro, ntabwo ikwiriye, tuzakomeza guhagarara ku ruhande rw’u Buhinde."
U Bushinwa n’u Buhinde ni ibihugu biri kuzahura umubano wabyo wari warajemo agatotsi mu minsi ishize. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo gihugu ndetse yanahuye n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!