00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwanenze Amerika igiye kuzamura imisoro ku bihugu bicuruzanya n’u Burusiya

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 July 2025 saa 11:34
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yanenze igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuzamura imisoro ku bihugu bigirana ubuhahirane n’u Burusiya hagamijwe kubuca intege no gutuma amasezerano y’amahoro agerwaho vuba.

Ku wa 15 Nyakanga 2025, umuvugizi w’iyi Minisiteri, Lin Jian, yavuze ko iyo misoro Amerika ishaka gushyiraho itemewe n’amategeko ndetse ko intambara itarangangizwa no kuzamura imisoro.

Yagize ati “Nta ntsinzi mu ntambara y’imisoro, ibiganiro no kumvikana ni yo nzira yonyine.”

Ibi bije bikurikira umushinga w’itegeko watanzwe na senateri Lindsey Graham ukubiyemo guha ububasha Perezida wa Amerika Donald Trump, bwo gushyiraho imisoro igera kuri 500% ku bihugu bigirana ubuhahirane n’u Burusiya hagamijwe kubuca intege mu bukungu.

Uyu mushinga uramutse wemejwe byagira ingaruka kuri bimwe mu bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, u Buhinde, na Brésil.

Ni mu gihe kandi ku wa 14 Nyakanga 2025 Trump yari yagaragaje kutishimira uburyo u Burusiya nta mbaraga buri gushyira mu kurangiza intambara muri Ukraine, avuga ko agiye gushyiraho imisoro ya 100% ku bihugu bigirana ubuhahirane n’u Burusiya, mu gihe amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya atagerwaho mu minsi 50.

Umuvugizi wa Minisiteri y'u Bubanyi n'amahanda y'u Bushinwa yanenze igiterekerezo cyo gushyiraho imisoro ya 500% ku bihugu bihahirana n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages