Ni ibirego byatangajwe na Minisitiri wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, wavuze ko bafite amakuru yizewe.

Yavuze ko u Bushinwa nibwibeshya bugaha u Burusiya intwaro, Amerika izakora ibishoboka byose ikabuhana yihanukiriye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin yateye utwatsi ibyo birego, avuga ko Amerika ariyo iri gutuma intambara itarangira.

Ati “Amerika niyo imaze igihe yohereza intwaro ku rugamba, si u Bushinwa. Turasaba Amerika gusesengura ibyo ikora, yisubireho kugira ngo ikibazo gikemuke, iteza imbere amahoro n’ibiganiro aho kohereza intwaro no gutangaza ibihuha.”

U Bushinwa bumaze igihe bwarifashe mu ntambara ya Ukraine, nubwo mu bijyanye na dipolomasi ari inshuti y’akadasohoka y’u Burusiya.

Ni mu gihe ibihugu by’I Burayi na Amerika guhera muri Gashyantare 2022 ubwo intambara yatangiraga, byatangiye kohereza intwaro zikomeye muri Ukraine bagamije guca intege u Burusiya.

Wang yavuze ko Amerika idakwiriye kwitwaza u Bushinwa kuko bwo nta na hamwe bwigeze bwishora mu ntambara, bityo ko uri gutuma intambara ya Ukraine n’u Burusiya itarangira, yigaragaza.

Wang Wenbin yavuze ko Amerika ariyo gashozantambara aho kuba u Bushinwa
Wang Wenbin yavuze ko Amerika ariyo gashozantambara aho kuba u Bushinwa