Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yise aba bayobozi “abanyapolitiki barwanya u Bushinwa” ngo kubera uruhare bagize mu gutesha agaciro umubano wa Amerika n’iki gihugu.
Ati “Aba bayobozi bateguye, bakora ndetse banamyekanisha ibikorwa byinshi by’ubusazi byivanze mu buyobozi bw’u Bushinwa ndetse bitesha agaciro u Bushinwa, bitukisha abaturage b’u Bushinwa, binangiza bikomeye umubano wa Amerika n’u Bushinwa.
Abayobozi 28 bafatiwe ibihano n’u Bushinwa, bafatwaga nk’abatizaga umurindi Guverinoma ya Trump mu gushyiraho ibyemezo bikakaye k’u Bushinwa byateje ibibazo Beijing mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Mu bafatiwe ibihano harimo uwahoze ari Umujyanama wa Trump mu by’ubucuruzi, Peter Navarro, Uwahoze ari umujyanama wa leta mu by’umutekano, Robert O’Brien, n’uwahoze ari umunyabanga wa leta mu bijyanye n’ubuzima, Alex Azar.
Harimo kandi uwahoze ari Umujyanama wungirije mu by’umutekano wa Perezida, Donald Trump, Matthew Pottinger, uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Kelly Craft n’abandi.
Abayobozi bose uko ari 28 hamwe n’imiryango yabo nta n’umwe uzemererwa gukandagira ku butaka bw’u Bushinwa, Hong Kong ndetse no mu gace kaho kitwa Macao. Ibikorwa byabo byose yaba imishinga cyangwa ibigo byigenga ntibizemererwa gukorera mu Bushinwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Navaro yagize icyo avuga kuri ibi bihano, aho yabaye nk’utera icyuma u Bushinwa agira ati “ibi bihano ni icyangombwa cy’icyubahiro duhawe na guverinoma y’igitugu yoretse imbaga kubera virus yazanye”.
Ibi bihano bije bikurikira ijambo ry’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Hua Chunying, aho yavuze ko Guverinoma ya Beijing yizeye ubufatanye n’ubuyobozi bwa Perezida mushya wa Amerika, Joe Biden, mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!