Ku wa 16 Mata 2024, ubwo yahuraga na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz uri mu ruzinduko muri iki gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Xi Jinping yagaragaje ingingo enye abona zitaweho zahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine kuri ubu yamaze kwinjira mu mwaka wayo wa gatatu.
Yagize ati “Icya mbere tugomba gushyira imbere ni ugushyigikira amahoro n’umutekano ndetse tukareka inyungu zisihingiye ku kwikunda”.
Yavuze kandi ko Uburengerazuba bw’Isi bukwiye kureka kwenyegeza umuriro binyuze mu bufasha buha Ukraine kuko bica intege imishyikirano y’amahoro.
Ikindi uyu muperezida yagarutseho cyaba umuti kuri iyi ntambara, ni uguhangana n’ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’Isi ntibuhungabanye cyane.
Chancelier Olaf Scholz yasezeranyije Perezida Xi ko afite ubushake bwo gushakira hamwe uburyo bw’amahoro intambara yahagararamo kuko u Budage hari byinshi nabwo bwagiye buyihomberamo ndetse ko yangije bikomeye itangwa ry’ibitoro ku babikeneye ndetse n’ubucuruzi bw’Isi muri rusange.
U Bushinwa n’ubwo bwakomeje kudafata uruhande mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine bwagiye bushinjwa n’Uburengerazuba bw’Isi kwanga gufatira ibihano u Burusiya.
Gusa si ubwa mbere u Bushinwa bwaba bugaragaje uburyo bwakoreshwa mu guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine kuko no muri Gashyantare 2023 ubwo intambara yari yujuje umwaka itangiye, bwagaragaje intambwe 10 zaterwa intambara igahagarikwa.
Icyo gihe ariko Ukraine yaje kwamagana ibyo byagaragazwaga n’u Bushinwa ivuga ko nayo hari ingingo 10 yari yagaragaje mu 2022 zahagarika intambara ariko zikamaganirwa kure n’uruhande rw’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!