Uyu muyobozi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na mugenzi wa Amerika, Lloyd Austin, aho yavuze ko gukoresha Taiwan mu rwego rwo guca intege u Bushinwa bitazashoboka, ashimangira ko ubushobozi bwo kuburizamo ibyo bikorwa buhari.
Yagize ati “Taiwan ni Taiwan y’u Bushinwa…[Umugambi wo] gukoresha Taiwan mu guca intege u Bushinwa ntuzashoboka.”
Hagati aho, Austin nawe ntabwo yaviriyemo aho kuko yabwiye mugenzi we ko u Bushinwa bugomba “guhagarika ibikorwa biteza umutekano muke kuri Taiwan.”
Nyuma yo kubonana na mugenzi we, Austin yabwiye abandi bayobozi bari bitabiriye inama y’umutekano iri kubera muri Singapore, ko ‘Amerika idateganya kugabanya ibikorwa bya gisirikare ikorera mu nyanja iri hafi y’u Bushinwa.’
Mu minsi ishize, ubwo Perezida Joe Biden wa Amerika yari mu Buyapani, yavuze ko nta kabuza igihugu cye cyiteguye gutabara agace ka Taiwan igihe kagabwaho igitero n’u Bushinwa, kandi ubu butabazi bukaba bwaba bugizwe no kohereza ingabo muri ako gace, bishobora kurangira ibaye iya gatatu y’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!