Ibiro ntaramakuru bya Leta y’u Bushinwa, Xinhua byatangaje ko ubuyobozi bw’iri shyaka bwemereye umuryango umwe kubyara abana babiri kubera ko umubare w’Abashinwa bashaje wari umaze kwiyongera ku buryo bukabije.
Iyi politike itegeka buri muryango kutarenza umwana umwe yashyizweho muri 1979 mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage wari ukabije.
Iyi politike yapfukiranye miliyoni 400 z’Abashinwa bari kuvuka, ariko yanagize ingaruka y’uko mu Bushinwa kuri ubu hari umubare munini w’abantu bakuze kurusha abakiri bato. Abaturage bakaba binubiraga Leta ngo ibemerere babyare ababa barenze umwe kugira ngo mu gihugu hashobore kubonekamo abakiri bato.
Imiryango yabyaraga umwana urenze umwe yahabwaga ibihano birimo nko gucibwa amande, kubura imirimo ndetse no gutegeka abagore gukuramo inda.
Mu ntara zimwe na zimwe zo mu Bushinwa, imwe mu miryango yicaga iryo tegeko nkana kubera ko inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zagaragaje ko iyo politike ikurikijwe ijana ku ijana, hazagera igihe u Bushinwa bukabura urubyiruko rukorera igihugu.
Bivugwa ko iyi politike yo kwemerera umuryango kubyara abana babiri izafasha u Bushinwa kugabanya ikinyuranyo cyagaragaraga hagati y’abakuru n’abato.
Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ishyaka rya gikominisite riri ku butegetsi, abaturage bakuze bari bamaze kuba benshi cyane kurusha ababyiruka.
Kugeza magingo aya, 30% by’abaturage b’u Bushinwa barengeje imyaka 50.
Abashinwa bose bakabakaba miliyari imwe na miliyoni 360.



















TANGA IGITEKEREZO