00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwihimuye kuri Amerika, bufatira ibihano ibigo byaho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 June 2026 saa 03:12
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere, u Bushinwa bwatangaje ibihano byo guhagarika kohereza ibicuruzwa bihaturutse ku bigo 10 by’Abanyamerika bikora ibya gisirikare, mu rwego rwo kwihimura ku cyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufata cyo guheza ku masoko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa.

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko izahagarika iyoherezwa muri Amerika ry’ibicuruzwa bishobora gukoreshwa mu gisirikare no mu buzima busanzwe [dual-use items] kuri ibi bigo birimo ibikora ‘drones’ n’ibicukura amabuye y’agaciro.

Ibi bije nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ishyize ibigo by’u Bushinwa nka Alibaba na Baidu ku rutonde rw’ibikorana n’igisirikare cy’u Bushinwa, ibintu bibibuza guhabwa amasoko ya gisirikare muri Amerika.

U Bushinwa buvuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda umutekano w’igihugu no gusubiza icyo bise kwagura urutonde rw’ibigo bya gisirikare by’u Bushinwa binyuranyije n’amategeko.

Hagati aho, Minisiteri y’Imari y’u Bushinwa yabujije inzego za Leta kugura ibicuruzwa mu bindi bigo 46 by’Abanyamerika birimo Lockheed Martin, General Dynamics, Raytheon n’ibindi.

Impuguke zivuga ko ibi bihano bizagira ingaruka zidakanganye cyane, kuko ibyo bigo bya Amerika bisanzwe bidakorera ubucuruzi mu Bushinwa cyane. Muri aya mabwiriza kandi, u Bushinwa bwabujije ibigo n’abantu bo mu bindi bihugu kugurisha ibicuruzwa byabwo kuri ibi bigo bya Amerika byakumiriwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages