Ni ibyatangajwe ku wa 4 Gashyantare 2025, nyuma y’uko Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ikayishyira ku 10%.
Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ikigo gishinzwe imisoro mu Bushinwa byashyizeho amabwiriza ahagarika ibyoherezwa hanze by’ubwoko burimo ibikenerwa cyane mu nganda n’igisirikare nka tungstène na tellurium.
Tungstène ikoreshwa mu nganda no mu bikoresho by’igisirikare, naho tellurium ikoreshwa mu gukora ingufu zitangwa n’izuba.
Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko yatangije iperereza kuri sosiyete ya Google y’Abanyamerika ku byerekeye kutubahiriza amategeko agenga ubucuruzi. Gusa Google ntikoreshwa mu Bushinwa.
U Bushinwa bwashyize kandi ibigo bibiri by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibigo bitizewe. Ibyo ni sosiyete y’ubumenyi bw’ibinyabuzima, Illumina, hamwe n’Ikigo gikora imyambaro PVH Group, bubishinja guhungabanya isoko rusange ry’ubucuruzi.
Amerika ishinja ibigo byo mu Bushinwa gutanga ibikoresho bikoreshwa mu gukora fentanyl, ikiyobyabwenge giteza impfu nyinshi, u Bushinwa bwo bukavuga ko bwakoze ibishoboka byose kugira ngo burwanye icuruzwa ry’ibi biyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!