00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwohereje mu isanzure icyogajuru cyo gucyura abashakashatsi babwo bahezeyo

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 25 November 2025 saa 01:41
Yasuwe :

U Bushinwa bwihutiye kohereza icyogajuru mu isanzure cyo gucyura abashakashatsi batatu basigaye kuri sitasiyo y’iki gihugu mu isanzure, batari bafite uburyo bwo kugaruka ku Isi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, Televiziyo y’igihugu yerekanye amashusho iki cyogajuru cyiswe Shenzhou-22, gihagurukira mu kigo cya Jiuquan, giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bushinwa.

Uru rugendo rwa Shenzhou-22 rwari ruteganyijwe mu 2026, ariko byihutishijwe nyuma y’uko ibikoresho by’icyogajuru Shenzhou-20, cyagombaga gucyurwa aba bashakashatsi byangiritse, bituma kidashobora gukoreshwa.

Iki kibazo cyatumye gusimburana kw’abashakashatsi berekeza kuri sitasiyo y’u Bushinwa mu isanzure, Tiangong, bitinda.

Abashakashatsi batatu boherejwe muri Mata, bagaruwe n’icyogajuru cya Shenzhou-21, kuko Shenzhou-20, yagombaga kubacyura yari yangiritse, basiga bagenzi babo batatu mu isanzure badafite icyogajuru cyo kubagarura mu gihe habaye ikibazo gitunguranye, ari yo mpavu icyogajuru Shenzhou-22, cyoherejwe kugira ngo kizibe icyo cyuho.

Abashakashatsi basigaye kuri sitasiyo ya Tiangong, ni Zhang Lu, Wu Fei, na Zhang Hongzhang, aho bazakomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe, bategereze gutaha muri Mata 2026.

Mu 2022, u Bushinwa bwabaye igihugu cya gatatu ku isi cyohereje abashakashatsi mu isanzure nyuma ya Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

U Bushinwa bwohereje mu isanzure icyogajuru cyo gucyura abashakashatsi babwo
Abashakashatsi b'u Bushinwa bari mu isanzure bohererejwe icyogajuru cyo kubacyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages