00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Harubakwa “Ascenceur” ikoresha amasegonda 4 mu magorofa 95

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 April 2014 saa 07:04
Yasuwe :

Isosiyete ya Hitachi yatangaje gahunda yo gukora Ascenceurs zizwi cyane nka lifts za mbere zihuta kuruta izindi ku isi (The world’s fastest ultra – high- speed elevator) zizakoresha mu igorofa Guangzhou CTF yubakwa mu Bushinwa bivugwa ko iri mu za mbere ndende ku isi.
Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Bushinwa, iyi nyubako iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2016, izi Ascenceurs bivugwa ko zizaba zifite ubushobozi bwo kuzamuka no kumanuka igorofa 95 mu masegonda 4 gusa. (…)

Isosiyete ya Hitachi yatangaje gahunda yo gukora Ascenceurs zizwi cyane nka lifts za mbere zihuta kuruta izindi ku isi (The world’s fastest ultra – high- speed elevator) zizakoresha mu igorofa Guangzhou CTF yubakwa mu Bushinwa bivugwa ko iri mu za mbere ndende ku isi.

Inyubako ndende irimo kubakwa mu bushinwa izakoreshwamo Ascenceur y'akataraboneka

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Bushinwa, iyi nyubako iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2016, izi Ascenceurs bivugwa ko zizaba zifite ubushobozi bwo kuzamuka no kumanuka igorofa 95 mu masegonda 4 gusa.

Ubuyobozi bwa Hitachi bwatangaje ko izi ascenceur zizakoresha ikoranabuhanga izaba yujuje ubuziranenge bwo kurinda abayikoresha, bizatuma abagenzi bayikoresha mu mahoro no mu mutekano usesuye mu ngendo zo muri iyi gorofa.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2012

Iyi nyubako yiswe Guangzhou CFT yaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2010, ifoto yagaragajwe hejuru ikaba yarafashwe ku wa 23 Ukuboza 2012 nubwo biteganyijwe ko izarangira kubakwa mu 2016.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages