Iki kibumbano cyashyizweho bivuye ku busabe bw’ikompanyi ifite iri duka, kizakoreshwa muri iyi minsi mikuru mu rwego rwo gukurura abakiliya no kwizihiza umwaka mushya nk’uko Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi mu iduka rya N1 ArtWalk Mall, Cao Mingliang yabitangaje.
Umuvugizi w’abacuruzi bo mu gace ka Shenghe Yangtai, Wei Qing, yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko iki kibumbano gikoze mu isura nk’iya Trump cyiza kongera umubare w’abakiriya.
Ati “ Ndatekereza ko ari cyiza kandi kirashimishije, umusatsi n’amaso bimeze neza nk’ibya Donald Trump. Nizeye ko kiza gukurura abakiriya”
Si ubwa mbere Abashinwa bakoze ikibumbano mu isura ya Trump, kuko mu kwezi gushize bari bakoze icy’inyoni ifite inyogosho imeze nk’iye bagikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
N’ubwo bimeze uku, u Bushinwa busa n’ubutarebana neza na Trump kuva aho humvikanye amakuru avuga ko yavuganye ku murongo wa telefoni na Perezida wa Taiwan, iki gihugu gifata nk’intara yakiyomoyeho.
Kugeza ubu amaduka agera kuri ane agurisha ibibumbano bya Trump, mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibicuruzwa bifite ishusho ya Trump byashyizwe ku isoko cyane ndetse n’impano nyinshi ziratangwa kuva igihe yatangarije ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO