00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Impungenge ni zose ku mutekano w’ibiribwa kubera imvura nyinshi n’ubushyuye bukabije

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 15 June 2024 saa 08:32
Yasuwe :

U Bushinwa bukomeje kubura ayo bucira n’ayo bumira kubera ko igice cyabwo cy’amajyaruguru cyugarijwe bikomeye n’ubushyuhe ndetse n’ibura ry’imvura mu gihe icy’amajyepfo cyo cyugarijwe n’imvura nyinshi ku buryo biri gutuma impungenge ziba zose ku kijyanye n’umutekano w’ibiribwa mu bihe biri imbere.

CNN yatangaje ko ibice by’u Bushinwa bihingwamo umuceri n’ibihingwamo ingano ari byo byagizweho ingaruka zikomeye kubera ibi bibazo byakomye mu nkokora ibihembwe by’ihinga by’umuhindo n’iby’urugaryi.

Mu cyumweru gishize ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi mu gihugu cy’u Bushinwa yatangaje ko ibihe by’amapfa n’ubushyuhe bwinshi byabangamiye cyane ibihe byo kwinjira mu gihembwe cy’ihinga mu bice by’intara z’amajyaruguru yo hagati, ndetse byitezwe ko ubushyuhe buzarenga dogere Celsius 35 mu minsi iri imbere.

Hatangajwe ibihe bidasanzwe nibura mu ntara zigera kuri zirindwi harimo n’ibice bibiri bizwi by’umwihariko ku kuba ari byo bibumbatiye ubuhinzi mu Bushinwa ari byo Henan na Shendong kuko byo byamaze gukakara.

Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’ubuzima, yagize iti “ubushyuhe bwinshi bumazeho iminsi bwazamuye ikibazo cy’ibura ry’amazi mu butaka ku buryo byateje ibice bimwe kumagara ku buryo byagize ingaruka mbi ku gihembwe cy’ibiba ryo mu mpeshyi.”

Nko mu gace keramo ingano nyinshi ka Henan kubera ko gatanga kimwe cya kane cy’ingano zera mu Bushinwa zose, imvura yahaguye mu kwezi kwa Gicurasi yagabanutse ku rugero rwa 70% ugereranyije n’iyari isanzwe igwa nk’uko umuyobozi w’iyo ntara, Yang Wentao yabitangarije CCTV ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Bushinwa cy’Iteganyagihe (CMA), bwatangaje ko sitasiyo zifatirwaho ibipimo by’ubushyuhe mu bice bitandukanye, zagaragaje imibare yo hejuru itari yarigeze kubaho mu bice 28 muri iyi minsi ya Kamena igezemo hagati.

Nk’umujyi wa Fenyang uri mu majyaruguru ya Shanxi wagejeje ku bushyuhe bwa dogere Celsius 40,2 ku nshuro ya mbere.

Kuva mu 1961, uyu mwaka hagati ya Werurwe na Gicurasi, nibwo u Bushinwa bwongeye kugera ku bushyuhe bwa dogere Celsius 12,3 muri ayo mezi kuko nibura ibipimo 12 byabashije kubona ko habayeho ubushyuhe bwinshi ku rugero rutaherukaga mu gihe cya vuba.

Nubwo byifashe bityo mu majyaruguru ariko, abo mu gice cy’amajyepfo gihingwamo umuceri cyane bararira ayo kwarika kubera imvura idasanzwe imaze ibyumweru isakuma ibyo isanze byose.

Muri Mata, Minisiteri y’Ubuhinzi yasohoye itangazo rivuga ko muri icyo gice imvura yiyongereye ku rugero rwa 50% kugeza kuri 80% ku buryo mu bice bimwe yanikubye kabiri.

Ku wa Kane ni bwo CMA yatangaje ko imvura yagaragaye nyinshi yiganje mu bice bya Zhejiang, Fujian, Jiangxi, Hunan, Guangxi na Guizhou dore ko Hunan na Jiangxi ari ho hatangaga umusaruro mwinshi w’umuceri muri icyo gihugu.

U Bushinwa bukomeje kugirwaho ingaruka n'ubushyuhe budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages