Kuri uyu wa Mbere mu Bushinwa hazatangira Inama y’iminsi itatu ya Komite y’Ishyaka riri ku butegetsi mu biri ku murongo w’ibyigwa hakaba harimo no kwiga ku ngingo yo gukuraho umubare wa manda ebyiri kuri Perezida na Visi Perezida muri icyo gihugu nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa byabitangaje.

Iyi nkuru ivuga ko mu gihe ibi byakwemezwa byaha amahirwe Perezida uri ku butegetsi Xi Jinping kuzakomeza kuyobora na nyuma ya 2023 mu gihe ubusanzwe Itegeko Nshinga ritemereraga Perezida n’umwungirije kurenza manda ebyiri zikurikiranye.

Umwaka ushize ishyaka riri ku butegetsi ryagaragaje Perezida Xi nk’umutegetsi ushoboye, byasaga no guca amarenga ku kizere kidasanzwe iryo shyaka rimufitiye.

Xi Jiping wagaragaje kuzamuka cyane mu ntera kuva yatorerwa kuba umukuru w’Ishyaka rya Gikomunisiti mu Ntara ya Shanghai mu mwaka wa 2007, yakunze gushyira imbere politiki yo kurwanya ruswa nta kujenjeka, ibi kandi akaba yarabitewemo inkunga n’umugabo w’igihangange mu ishyaka witwa Wang Qishan, wanamufashije guhigika abatari bake batavugaga rumwe muri iryo shyaka.

Mu bindi byatumye Abashinwa babona ko Perezida Xi atoroshye, ni uko yatinyutse gukora amavugurura mu Gisirikare aho yakajije ibihano ku bitwara nabi ndetse anemeza itegeko ryo kugabanya umubare w’abasirikare ho ibihumbi 300, ubusanzwe bari miliyoni ebyiri n’igice.

Bamwe mu Bashinwa basesengura ibintu bemeza ko Xi Jinping ari umutegetsi uri ku rwego rwa Mao Zedong ufatwa nk’impirimbanyi yashinze Ishyaka rya Gikomunisiti mu Bushinwa, kubera ahanini ibyemezo bye bituma u Bushinwa bukomeza kuba imbere mu bukungu n’ubuhangange mu bya gisirikare na dipolomasi ku isi.

Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping ashobora kuzakomeza kuyobora iki gihugu na nyuma ya 2023
Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping ashobora kuzakomeza kuyobora iki gihugu na nyuma ya 2023