Itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Amerika, rivuga ko ibihugu byombi byemeye gufatanya mu nama yahuje Umujyanama wa Perezida Barack Obama mu bijyanye n’umutekano, Susan Rice na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi ku wa 24 Gashyantare.
Aba bombi bahurije ku kintu cy’uko badashobora kwemera ko Koreya ya Ruguru itunga ibisasu bya kirimbuzi ndetse bemeza ko umwanzuro uzava muri ubu bufatanye uzanyuzwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kandi ko uzaba ukarishye kurusha iyagiye ifatwa mbere.
Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu bufatanye bweruye hagati y’ibi bihugu by’ibihanganye bushobora gutuma igikorwa cyo gufatira Koreya ya Ruguru ibihano bikarishye kimaze ibyumweru bigera muri bitandatu gitangiye kihutishwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanatangaje ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping azitabira inama ku mutekano w’ibisasu bya kirimbuzi izabera i Washington ku itariki ya 31 Werurwe n’iya Mbere Mata uyu mwaka.
Umushinga ujyanye no gufatira Koreya ya Ruguru ibihano wagejejwe ku bihugu bitanu bifite ububasha ntuvuguruzwa (droit de veto) birimo Amerika, u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, ndetse n’u Burusiya butahwemye kugaragaza impungenge ko ibihano bizafatirwa kiriya gihugu bishobora kugira ingaruka ku bukungu bwacyo.
Koreya ya Ruguru igiye gufatirwa ibihano kubera igerageza ry’igisasu cya kirimbuzi yakoze ku itariki ya 4 Mutarama ndetse no mu ntangiriro za Gashyantare ikohereza ikindi mu kirere.
Ibi bihano izafatirwa bikazaza bikurikira ibindi yafatiwe kubera igerageza yakoze 2006, 2009 na 2013.





Ibitekerezo 0