Zhang Moukang utuye aho bita Hainan aherutse kwandika asaba gusezera akazi kuko yumva atakigakunze.
Ku rubuga rw’igisirikare cya Leta hahise hasohoka urutonde rurerure rw’ibihano azahabwa naramuka asezeye koko birimo kwimwa akazi ahandi hose, kubuzwa gutembera n’ibindi.
Zang yabwiwe ko atemerewe kuba yakora akazi akari ko kose ka leta mu buzima bwe bwose ndetse n'ak’igihe gito mu gihe azaba asezeye.
Ntaho yemerewe kubona inguzanyo , ntashobora kujya kwiga mbere y’imyaka ibiri, gutembera mu gihugu no mu mahanga nabyo ntibishoboka.
Ntiyemerewe kujya kwikorera mu gihe cy’imyaka ibiri, ibihano yahawe bigomba gutangazwa mu binyamakuru.
Yabwiwe kandi ko azacibwa amande y’ibihumbi bine by’amadolari naramuka agiye bisimbura amafaranga bamutanzeho bamutoza, akishyura n’anaid madolari 3,750 y’ibyo kurya n’aho kurara byamugenzeho ari mu gisirikare.
Zhang ntabwo yabashije kumenyera no kwisanga mu buzima bwa gisirikare kubera habamo ibibazo byinshi no kunanirwa, ahitamo gusezera.
CNN yakoze ubushakashatsi bagendeye ku byavuzwe mw’itangazamakuru ry’u Bushinwa bagaragaje ko hari n’abandi mu gihe cyashize bagiye bakozwa isoni bakanagezwa imbere y’ubutabera bw’u Bushinwa.
U Bushinwa bufite abasirikare basaga miliyoni ebyiri.




Ibitekerezo 0