Ni urubanza rwaciwe hisfashishijwe itegeko rishya ry’iki gihugu, rirebana n’imanza z’ubutane hagati y’abashakanye byemewe n’amategeko.
Abatandukanywa, bagabanywa imitungo ifatika n’idafatika. Imirimo yo mu rugo uyu mugore yakoze mu gihe yari ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we, yashyizwe mu gice cy’imitungo idafatika bagabanyijwe, nkuko umwe mu bacamanza baciye uru rubanza yabitangarije BBC.
Ku gira ngo uru rukiko rwanzure ko Chen yishyura Wang ibihumbi mirongo itanu by’ama-Yuan akoreshwa mu Bushinwa, (asaga miliyoni 7 Frw) rwifashishije itegeko ry’umurimo riteganya ama-Yuan ibihumbi bibiri (2000) nk’umushahara wa buri kwezi ku mukozi wo mu rugo.
Bitangazwa ko Wang yari yarabanje kwanga gutandukana n’umugabo we mu mategeko, ariko aza kubyemera nyuma y’uko itegeko rijyanye n’imanza z’ubutane b’abashakanye byemewe n’ irivuguruwe. Mu rubanza Wang yasabye ko harebwa no ku mirimo yo murugo yakoze atahembewe, kuko yagaragaje ko umugabo we atikozaga iby’imirimo isanzwe yo mu rugo irimo no kwita ku mwana w’umuhungu babyaranye.
Iby’urubanza rw’ubutane bw’aba bombi byakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Bushinwa. Abenshi bavugaga ko amafaranga yaciwe Chen ari make, aho bitotomberaga uburyo mu Bushinwa abagore bamara igihe kinini bakora imirimo badahemberwa.
Muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’Umuryango wita k’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere, OECD, hagaragaramo ko mu Bushinwa abagore bamara igihe gikubye inshuro zirenga ebyiri icyo abagabo bamara bakora imirimo badahemberwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!