Nyuma yo gucyeka ko umugabo we yaba amuca inyuma, yamuguye gitumo asambanira mu modoka n’ impanga ye, asiga umugabo we n’umuvandimwe we ku karubanda bambaye ubusa buri buri.
Inkuru ya 7sur7, ivugako abasambanaga bakimara kubona ko baguwe gitumo, batshywe n’ubwoba bakava mu modoka bambaye ubusa, uyu mugore akayinjiramo agahita ayitwara akabasiga ku karubanda.
Ting Su w’imyaka 29 y’amavuko, avuga ko yakekaga ko umugabo we Cheng amuca inyuma, ariko ngo yatunguwe no kubona asambanira mu modoka n’uwo bavukanye ari impanga.
7sur7 ivuga ko Ting akimara nyuma yo kubasiga aho buri buri birutse ku modoka bamusaba ngo ababarire bafate imyambaro.
Abari hafi aho baboneyeho umwanya wo gufata amafoto, bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe uyu mugabo yakomangaga ku modoka asaba umugore we kumukingurira, umugore yayihase umuriro arigendera.



















TANGA IGITEKEREZO