00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi: Abantu barenga 1000 bazindukiye ku murongo basaba ibiribwa kubera Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 11 May 2020 saa 08:21
Yasuwe :

Kubera ingaruka zirimo guterwa n’icyorezo cya Coronavirus ku Isi, abantu barenga 1000 mu gihugu cy’u Busuwisi kuwa Gatandatu bazindutse batonze umurongo mu Murwa Mukuru w’i Genève kugira ngo babone ibiribwa.

Abenshi muri aba usanga ngo higanjemo abadafite ibyangombwa cyangwa abandi batakaje imirimo kubera iki cyorezo.

Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 30 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Busuwisi, naho abandi barenga 1800 bamaze gupfa.

Ikinyamakuru The Guardian cyanditse ko ikibazo nk’iki cy’aho abantu barimo kubura ifunguro kirimo kuba ku gihugu nk’u Busuwisi, mu gihe ari kimwe mu bihugu ku Isi bizwi ko gikize.

Amafoto yashyizwe ahagaragara, agaragaza umurongo w’abantu 1500 bari ku murongo ureshya n’ikilometero, imbere yabo hari abakorerabushake barimo gutanga ibiribwa.

Uwitwa Ingrid Berala utuye mu Mujyi wa Genève ariko akaba akomoka mu gihugu cya Nicaragua, agira ati “Ukwezi kwarangiye mu mufuka wanjye nta kintu gisigayemo, nyamara tuba tugomba kwishyura ibiribwa, ubwishingizi n’ibindi, mu by’ukuri turishimye kubera ko turimo kubona ibiribwa ariko sinzi uko nzabaho mu Cyumweru gitaha.”

Igihugu cy’u Busuwisi gituwe n’abaturage hafi miliyoni 8.6, ariko abarenga ibihumbi 660 ngo babaga mu bukene mu mwaka wa 2018.

Abenshi muri aba ngo usanga ari ababyeyi bibana mu miryango, abandi ni abatarashoboye kwiga bityo bakaba badashobora no kubona imirimo cyangwa ikaba yarabuze.

Imiryango ifasha abatishoboye ivuga ko kugeza abantu barenga miliyoni 1.1 bari mu byago byo kujya mu bukene muri iki gihugu.

Banki y’u Busiwisi yo ivuga ko umurwa mukuru Genève ari Umujyi wa kabiri ku isi uhenze cyane, ku miryango ifite abantu batatu, ni nyuma ya Zurich.

Nubwo umutungo rusange w’abatuye iki gihugu uri hejuru, usanga ufasha abantu bake kubona ibyo bifuza byose.

Umuyobozi w’umuryango Geneva Solidarity Caravan ufasha abatishoboye, Silvana Matromatteo, yagize ati “Dufite abantu benshi bari mu marira no mu buzima bubi, ibi ntibishoboka mu gihugu cyanjye ariko dore birahari, gusa icyorezo cya Coronavirus cyashyize hanze buri kintu cyose, ibi bigiye kuzadufasha gufata ingamba zifasha aba bantu bose.”

Patrick Wieland, umuyobozi w’abaganga batagira umupaka, avuga ko mu bushakashatsi bakoze bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’aba bantu bahawe ibiribwa, nta byangombwa bagira, abandi bamaze kubibona naho abandi ni abashaka ubuhungiro.

Uyu muyobozi avuga kugeza ubu abantu bari hejuru ya 3% bapimwemo Coronavirus, bibiri bya gatatu byabo ari abo mu murwa mukuru, bakaba ari abakene cyangwa bakaba batuye mu nzu zegeranye cyane.

Abarenga 1000 bazindutse bajya gusaba ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages