Ku wa Gatanu nibwo ubu buyobozi bwatangaje ko uyu muryango wahaswe ibibazo mu kwezi gushize utazahabwa ubwenegihugu. Muri iri bazwa ngo bagaragaje ubushake buke mu gusubiza ibibazo byabajijwe n’abo badahuje igitsina.
Umuyobozi w’Umujyi wa Lausanne, Gregoire Junod yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko abifuza ubwenegihugu bw’u Busuwisi bagomba kugaragaza ko biteguye kubahiriza umuco w’Abasuwisi n’amategeko yose y’iki gihugu.
Nubwo batigeze batangaza byinshi kuri uyu mugabo n’umugore, ibitangazamakuru byo mu Busuwisi byavuze ko ari Abayisilamu baturuka muri Afurika y’Amajyaruguru, kwanga gutanga ikiganza bakaba barabitewe n’imyemerere y’idini ryabo.
Kuri iki, Junod yavuze ko amategeko y’iki gihugu yemerera umuntu kujya mu idini ashaka, ariko imyemerere n’amahame yayo itarenga ku biteganywa n’amategeko.
Pierre-Antoine Hilbrand wari mu itsinda ryabahase ibibazo yavuze ko batimwe ubwenegihugu kubera idini, ahubwo bananiwe kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore,
Si ubwa mbere kwanga gutanga ikiganza biteye impaka mu Busuwisi kuko mu minsi ishize umugore w’Umuyisilamu yatsinze mu rukiko ikigo cyamwimye akazi kubera ko yanze gusuhuza abagabo bamuhataga ibibazo.
Mu 2016 nabwo hari ishuri ryafashe umwanzuro wo guha abana babiri b’abahungu uburenganzira bwo kudaha ikiganza abagore n’abagabo nyuma y’uko banze gusuhuza umwalimu w’umugore. Iki kibazo cyaravuzwe cyane ndetse urugendo rwo guha imiryango yabo ubwenegihugu rurasubikwa.
Mu Bufaransa n’aho umugore ukomoka muri Algeria yimwe ubwenegihugu azira kwanga guha ikiganza umuyobozi wari witabiriye umuhango wo kumurahiza.





Ibitekerezo 0