00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: 10 baguye mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe na

Noel T

Kuya 29 December 2014 saa 11:19
Yasuwe :

Abantu icumi (10) nibo bamaze kumenyekana nk’abaguye mu mpanuka y’ubwato Norman Atlantic ferry bwafashwe n’inkongi y’umuriro, mu gihe igikorwa cyo gutabara abari mu bwato cyarangiye.
Ubu bwato bwafashwe n’umuriro, hafi ya Albaniya mu nyanja ya Adriatique, mu gitondo cy’itariki ya 28 Ukuboza 2014.
Inkuru ya BBC, igaragaza ko, umwe yapfuye agerageza guhunga impanuka, indi mirambo icyenda (9) ikaza gukurwa mu mazi naho abarenga 400 bo bamaze gutabarwa bakurwa mu mazi ari bazima.
Leta y’u (…)

Leta y’u Butaliyani ivuga ko itazi neza niba abandi bari mu bwato bakomeje kubura cyangwa niba bose bamaze gutabarwa, ariko bavuga ko baza kugenzura neza umubare w’abagenzi bari muri ubwo bwato.

Ikompanyi ya Ferry isanzwe ikora ingendo zo mu mazi hagati y’umujyi wa Patras mu Bugereki na Ancona mu Butaliyani.

Bivugwa ko ubu bwato bwahagurutse butwaye abagenzi 478 ariko Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Butaliyani Minister Maurizio Lupi, avuga ko haboneka 427, akavuga ko hakwiye kongera kugenzurwa neza umubare nyirizina w’abahagurukanye n’ubwato.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages