Ihuriro ry’abaganga bo mu Butaliyani ryatangaje ko ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020 hapfuye abaganga batatu muri Bergamo, Foggia na Naples, ubu abamaze gupfa bose bakaba bageze kuri 37.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Butaliyani gishinzwe ubushakashatsi kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe cyatangaje ko abakozi 6205 bo mu rwego rw’ubuzima banduye bangana na 8.3% by’abarenga 74376 bagaragayeho Coronavirus muri icyo gihugu.
Perezida w’ihuriro ry’abaganga mu Butaliyani yagereranyije urugamba rwo kurwanya coronavirus abaganga barimo nk’urugamba rw’amasasu y’intambara, avuga ko ari agahinda ku baganga n'imiryango y'abitabye Imana.
Ati “Ibyo duhanganye nabyo umunsi ku munsi ni amasasu y’intambara ikomeye. Ubu abaganga n’imiryango yabo bararirira abitabye Imana.”
Iryo huriro ryatangaje ko abapfa bashobora kwiyongera kuko abaganga benshi bapfa bitunguranye ndetse ngo birakekwa ko baticwa na coronavirus gusa kuko ngo nta bizamini birakorwa.
Umuganga umwe bikekwa ko yaba yariyishe nyuma yo kwandura coronavirus no guhangayikishwa n’uko yaba yaranduje abandi. Daniela Trezzi, w’imyaka 34, yakoraga nk’umwe mu bahanganye na coronavirus mu bitaro bya Lombardy, biri mu gace kakozweho cyane na coronavirus mu Butaliyani.
Ihuriro ry’abaforomo ryo mu Butaliyani ryemeje iby’urupfu rwe mu ntangiro z’iki Cyumweru. Ni uwa kabiri kuko hari undi wavuzwe mu Cyumweru gishize mu Mujyi wa Venice na we wiyahuye nyuma yo kumenya ko yanduye Coronavirus.
Ibitaro byinshi byo mu Butaliyani byuzuye abarwayi ba coronavirus, ubu bikaba bifite ikibazo cy’ibikoresho bitanga umwuka n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.
Daily Mail yatangaje ko abaganga barenga 1000 bakuwe mu bikorwa byo kuvura kubera kurwara. Nino Cartabellotta, ukusanya imibare y’abaganga banduye, yasabye abaganga ko bamwe “bahagarika ibindi bikorwa bakita kuri bagenzi babo.”
Abo baganga bakora muri sirivisi zitandukanye zirimo iz'ubuvuzi rusange, abavura amenyo, inzobere mu gusuzuma indwara, abaganga b’amaso n'abandi.






Ibitekerezo 0