Minisitiri w’Intebe mu Butaliyani, Giuseppe Conte, yavuze ko iki cyemezo kigamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “Turashaka kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu, turabizi ko izi ngamba zizasaba kwigomwa ariko iki ni igihe aho tugomba gufata izo inshingano.”
Abantu bo muri utu duce twashyizwe mu kato ntibemerewe kuharenga ndetse nta n'uvuye ahandi wemerewe kuhagera kereka igihe biri ngombwa cyane.
Kuva Coronavirus yagera mu Butaliyani imaze guhitana abarenga 230 mu gihe umubare w’abamaze kwandura wo wazamutse ukava ku 1200 ukagera kuri 5883.
BBC ivuga ko iyi mibare yarushijeho kuzamuka ku wa 7 Werurwe aho mu masaha 24 gusa abarenga 50 bari bamaze kwitaba Imana, naho umubare w’abanduye ukiyongeraho 4 683.
Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo u Butaliyani bwafashe ingamba zirimo gufunga inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zizwi nka ‘Gym’, inzu ndangamurage no gusubika imwe mu mihango ihuza abantu benshi irimo ubukwe n’ibiriyo kugeza ku wa 3 Mata 2020.





Ibitekerezo 0