Meloni yabivugiye mu nama ngarukamwaka y’urubyiruko rw’ishyaka rye Fratelli d'Italia, kuri iki Cyumweru.

Yavuze ko leta ye igiye gushyikiriza Inama y’Abaminisitiri umushinga w’itegeko uzagena umubare ntarengwa w’abanyeshuri b’abanyamahanga bashobora kuba mu ishuri rimwe.

Yavuze kandi ko iryo tegeko rizasaba ababyeyi b’abanyeshuri b’abanyamahanga bafite ibibazo bikomeye byo kumenyera gahunda y’amashuri yo mu Butaliyani kwiga ururimi rw’Igitaliyani, ndetse rikabuza kwambara Burqa na Niqab mu mashuri.

Meloni yagize ati “Niba mu ishuri harimo umwana umwe gusa utumva Igitaliyani, uwo mwana ashobora kwiga urwo rurimi no kumenyera ubuzima bwo ku ishuri abifashijwemo na bagenzi be ndetse n’abarimu. Ariko iyo umubare w’abatumva ururimi ubaye munini cyangwa benshi mu ishuri, ntabwo aba ari ukwishyira hamwe ahubwo biba ari ukwirengagiza ikibazo.”

Ntabwo Meloni yatangaje umubare ntarengwa w’abanyeshuri b’abanyamahanga uzemerwa kuba mu ishuri rimwe.

Ubushakashatsi bw’ikigo Fondazione ISMU bugaragaza ko abanyeshuri badafite ubwenegihugu bw’u Butaliyani bangana na 11,6% by’abanyeshuri bose biga mu mashuri yo mu gihugu, ni ukuvuga hafi 12 kuri 100.

Ku bijyanye n’imyambaro itwikira mu maso, Meloni yavuze ko abanyeshuri bagomba kujya ku ishuri bafite amasura agaragara.

Ati “Ugomba kujya ku ishuri ufite isura igaragara, kandi mu Butaliyani nta muntu ugomba gufata umwanzuro ko umukobwa agomba kwihisha mu izina ry’imigenzo y’amadini.”

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byo mu Burayi byakunze guhura n’umubare munini w’abimukira kubera aho buherereye.

Mu Butaliyani, abanyeshuri b’Abayisilamu bagiye kubuzwa kwiga bambaye ‘Burqa’ na ‘Niqab’
Mu Butaliyani, abanyeshuri b’Abayisilamu bagiye kubuzwa kwiga bambaye ‘Burqa’ na ‘Niqab’