Abasenateri 234 ni bo bemeje uwo mushinga w’Itegeko, 8 barifata n’aho 3 bo barawuhakana, uwo mushinga ukaba watoye hagendewe ku ivugururwa ry’Itegeko rigena uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.
Uwo mushinga w’Itegeko uteganya igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 ku muntu wese uzahamwa n’ibyaha by’ivangura, ibyo kurishyigikira cyangwa gukangurira abandi kurikora hagamijwe guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.
Uwo mushinga w’Itegeko unateganya ibihano ku byaha by’intambara n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.
Senateri Giuseppe Lumia, umwe muri Komite ishinzwe ubutabera mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, yatangaje ko gutora uwo mushinga w’Itegeko ari impinduka nziza, dore ko ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside bigomba guhanwa iwabo nk’uko bigenda no mu bindi bihugu.
U Bufaransa n’u Budage ni bimwe mu bihugu bihana ibyaha byo gupfobya Jenoside.
Mu mwaka w’2013, Musenyeri w’umwongereza yahamwe n’ibyaha nk’ibyo byo gupfobya Jenoside, nyuma yo gutanga ikiganiro kuri Televiziyo yo muri Sweden, aho yabazwaga ku mubare w’Abayahudi bishwe n’abanazi mu nkambi babaga bakusanyirijwemo.
Mu ntambara ya kabiri y’isi, Abayahudi 1000 bajyanywe bunyago babakuye mu Mujyi wa Rome, ariko hagarutse 16 bonyine.
Mu Rwanda, uretse kuba ivangura iryo ari ryo ryose rihanirwa n’amategeko, ariko icyaha cy’ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi na ryo rigahanirwa ukwaryo hakurikijwe ingingo ya 116 y’igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha.
Iyo ngingo igira iti "Umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ko atemera jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa uhishira cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).
Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’ishyirahamwe cyangwa umutwe wa politiki rihanishwa guseswa."



















TANGA IGITEKEREZO