Abayobozi bo mu Butaliyani bavuze ko abo bimukira bari mu bwato butatu, biganjemo abari bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abataliyani, Adnkronos, byatangaje ko nyuma yo kubona abo bantu, abarinzi b’Abataliyani bakorera hafi y’Inkombe z’Inyanja ya Méditerranée.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri, ubwo ubwato butatu bwari butwaye abimukira bwahuriraga n’ibibazo mu nyanja ikunze kugwamo abatari bake bagerageza kuva muri Afurika bajya gushaka imibereho i Burayi.

Ubwato bwa mbere bari burimo abagenzi 53, barimo abantu bakuru n’abana bato batagejeje ku myaka 18 y’ubukure. Ubwato bwa kabiri bwo bwari butwaye abagenzi 19, mu gihe ubwa gatatu barimo abantu 115.

Amakuru yo gutabarwa kw’aba bimukira kandi yashimangiwe na Guverinoma y’u Butaliyani yavuze ko n’ubuzima bw’abo bimukira batabawe bwatangiye gukurikiranwa.

Mu byumweru bitatu bishize kandi hafi y’Ikirwa cya Lampedusa batabariweho hagaragaye ibisigazwa by’ubwato bwangiritse. Abantu 39 baguye muri aka gace, mu gihe abantu 165 batabawe kuko ubwato bwari bubavanye muri Tunisia bwarohamye muri Méditerranée.

Meya wa Lampedusa aherutse kuvuga ko ahangayikishijwe bikomeye n’abimukira bakunze kuva kuri Libya na Tunisia bakajya mu Butaliyani kuko ubuzima bwabo buba buri mu kaga kubera guca mu nzira zitemewe n’amategeko.

Ni mu gihe kandi mu kwezi gushize, umuganga ukunze kwita ku bimukira bahuriye n’ibibazo mu nyanja, Pietro Bartolo, yavuze ko u Burayi bufite akazi gakomeye gashingiye ku kibazo cy’abaturuka muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Raporo iherutse gusohorwa n’Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, UNHCR, igaragaza ko muri uyu mwaka, abasaga 5700 biganjemo abaturutse muri Libya na Tunisia bamaze kugera mu Butaliyani mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni mu gihe kandi mu mwaka ushize abageze mu Butaliyani baciye mu nzira zitemewe barenga 34.000.

Ubwato bwarimo abimukira bwafotorewe mu bilometero bike buvuye ku Kirwa cya Lampedusa ku wa 19 Gashyantare 2021/Ifoto: Carmelo Sucameli/ANSA
Ubwato bwarimo abimukira bwafotorewe mu bilometero bike buvuye ku Kirwa cya Lampedusa ku wa 19 Gashyantare 2021/Ifoto: Carmelo Sucameli/ANSA