Ku cyumweru, tariki ya 26 Mata 2020, ni wo munsi wabonetseho umubare muto w’abahitanwe na COVID-19 mu Butaliyani, kuva mu byumweru bisaga bitandatu bishize kuko bari 260.
U Butaliyani bwashyizeho ibihe bidasanzwe kuva tariki ya 9 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe abantu bose basabwe kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana na COVID-19, yari imaze kugaragaza ubukana budasanzwe.
Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, u Butaliyani bwatangiye kugira imibare iri hejuru y’abahitanwaga n’iki cyorezo buri munsi ndetse yarushagaho kuzamuka umunsi ku wundi.
Minisitiri w’Intebe, Giuseppe Conte, yavuze ko kuva tariki ya 4 Gicurasi 2020, hazatangira koroshywa zimwe mu ngamba zari zarafashwe, zirimo nko gukomorera abantu kongera guhura ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe bikazafungurwa.
Ibikorwa bya za parike, inganda n’inyubako zikiri kubakwa bizasubukurwa, ariko amashuri yo azakomeza gufungwa kugera muri Nzeri 2020, ubwo hazaba hatangiye umwaka mushya w’amashuri.
Mu koroshya izi ngamba, abantu bazemererwa kugenda mu turere batuyemo, ariko ntibaharenge ngo bajye mu bindi bice baturanye na byo.
Ibikorwa byo gushyingura inshuti n’abavandimwe bizasubukurwa ariko abazitabira iyo mihango ntibagomba kurenga 15.
Abakinnyi mu mikino itandukanye bemerewe gusubukura imyitozo hanze y’ingo za bo.
Utubari na restaurant na byo bizakomeza imirimo, ariko ababigana basabwe kugura ibyo bakeneye, bakabijyana bitabasabye kwicara aho babiguriye.
Amaduka adandaza, inzu ndangamurage n’amasomero byo bizafungura imiryango tariki ya 18 Gicurasi 2020.
Kuri iyi tariki kandi ni bwo amakipe y’imikino itandukanye azemererwa kongera gusubukura imyitozo rusange.
Minisitiri Conte yashimangiye ko guhana intera ya metero imwe hagati y’abantu bizakomeza kubahirizwa, kandi ko amateraniro mu nsengero, imisigiti na za kiriziya byo bizakomeza gufungwa.
U Butaliyani ni cyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyazahajwe cyane na COVID-19, kuko ari cyo gifite umubare munini w’abahitanywe na yo kuri uyu mugabane, aho bageze ku 26 644, kikaba n’icya kabiri ku isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibindi bihugu nk’u Busuwisi na Espagne na byo byatangaje ko bigiye koroshya ingamba zari zarashyizweho mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riherutse kuburira ibihugu ko bigomba kwitondera uburyo bwo koroshya ingamba byari byarashyizeho mu guhanga na COVID-19, kuko bishobora gutuma iki cyorezo cyongera gukaza umurego nyamara hari hatangiye kugaragara icyizere ko gishobora gutsindwa.
Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo bya COVID-19 byari byatangazwa, ariko ibigo bitandukanye ku Isi byatangiye kugerageza imwe mu miti, bitekerezwa ko yabasha guhangara iki cyorezo.


Ibitekerezo 0