00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani bugiye kubaka ikiraro cya mbere kirekire ku Isi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 8 August 2025 saa 07:13
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’u Butaliyani bwatangaje ko hagiye gutangizwa umushinga wo kubaka ikiraro cyitwa ‘Messina’ kizaba ari icyo cya mbere kirekire ku Isi.

Iki kiraro kizahuza ikirwa cya Sicily n’agace ka Calabria muri iki gihugu, mu mushinga uzatwara arenga miliyari 16$.

Inzobere mu bwubatsi bw’imihanda, zagaragaje ko nubwo uburebure bw’iki kiraro buzaba bungana na kilometero zirenga eshatu ariko imitingito itazigera igihungabanya.

Utu duce tugiye kubakwamo iki kiraro dusanzwe dukunze kwibasirwa n’imitingito ikomeye cyane.

Ku wa 6 Kanama 2025, ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko imirimo yo kubaka iki kiraro igiye gutangira n’ubwo byagiye bisubikwa kenshi mbere kubera igiciro byari gutwara, kwangirika kw’ibidukikije ndetse n’ibindi bibazo.

Ikiraro cya Messina kizaba gifite uburebure bwa kilometero 3,3, ndetse gishyigikiwe n’iminara ibiri ifite uburebure bwa metero 400. Kizaba gifite kandi imihanda ibiri ya gari ya moshi ndetse n’imihanda itatu icamo imodoka zisanzwe.

Minisitiri w’Ubwikorezi mu Butaliyani, Matteo Salvin, yagaragaje ko ari ibintu by’agaciro kubona iki kiraro kigiye gutangira kubakwa. Biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izarangira hagati ya 2032 na 2033.

Yakomeje avuga ko imirimo yo kubaka iki kiraro izatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 120 ndetse binazamure ubukungu muri utu duce dusanzwe dukennye mu Butaliyani.

Nubwo imirimo yo gutangira kubaka iki kiraro biteganyijwe ko izatangira mu mpeshyi z’uyu mwaka, uruhushya rwo gutangira kubaka neza ruzatangwa n’urukiko rukuru ndetse n’imiryango igenzura ibidukikije yo mu Butaliyani no muri EU.

Ikiraro cya mbere kirekire ku Isi ni icyo mu Buyapani cyubatswe mu 1998 kikaba gifite uburebure bungana na kilometero 1,911, gihuza agace kitwa Kobe n’ikirwa cya Awaji.

Mu Butaliyani hagiye kubakwa ikiraro cya mbere ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages