Ubutumwa icyo gihugu cyashyize hanze ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, cyasabye Abataliyani baba muri Ukraine gukoresha uburyo bwose bwaba imodoka, gariyamoshi n’ubundi bwatuma basohoka muri icyo gihugu, kuko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi.
U Butaliyani kandi bwaboneyeho kumenyesha abaturage babwo bari bafite gahunda zo kwerekeza muri Ukraine, kubihagarika.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo intambara muri Ukraine yuburaga, u Butaliyani bwacyuye abakozi ba ambasade yabwo muri Ukraine badakenewe cyane.
Ku wa Mbere, Ukraine yatangaje ko Umurwa Mukuru Kyiv uri kugabwaho ibitero bya drones z’u Burusiya mu gihe imirwano n’indege z’intambara byagaragaye no mu yindi mijyi cyane cyane mu Burasirazuba.
Mu gihe Ukraine iri kwitegura kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’Ingabo z’u Burusiya no mu duce icyo gihugu kimaze kwigarurira, ari impungenge kuko batazi uburyo u Burusiya buzihimuramo ari na yo mpamvu ibihugu by’u Burayi na Amerika bifiteyo abaturage byatangiye kubaburira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!