00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Igishushanyo cya malayika gisa na Minisitiri w’Intebe cyakuruye impaka

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 1 February 2026 saa 01:16
Yasuwe :

U Butaliyani bwatangiye iperereza ku gishushanyo cya malayika kiri muri chapelle ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Lawrence Mujyi wa Roma, nyuma y’uko cyasubiwemo bikavugwa ko cyahawe isura ya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Giorgia Meloni.

Ku wa 31 Mutarama 2026 ni bwo ikinyamakuru La Repubblica, cyatangaje inkuru ivuga ko iki gishushanyo gisa na Giorgia Meloni, ndetse gishyira hanze amashusho agaraza uko cyari kimeze mbere yo kuvugururwa na nyuma.

Ni inkuru yahise igarukwaho n’abantu batandukanye bavuga ko gisa na Ministiri w’Intebe Meloni, gusa we aza kubyamaganira kure avuga ko atasa na malayika.

Ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresheje ifoto y’icyo gishushanyo bugira buti “Oya rwose sinasa na malayika”.

Minisiteri y’Umuco yavuze ko yategetse umuyobozi mukuru ushinzwe kubungabunga ibihangano ndangamateka i Roma gukora isuzuma ryihuse kuri icyo gishushanyo cyasubiwemo bakareba icyahindutse, mbere y’uko hafatwa icyemezo ku cyakorwa.

Umuyobozi wa Paruwasi y’ahari icyo gishushanyo, Padiri Daniele Micheletti, yabwiye Ibiro Ntaramakuru ANSA ko ibyo bishushanyo byo muri iyo chapelle byasubiwemo bitewe n’uko byangijwe n’amazi.

Uwasubiyemo icyo gishushanyo ari na we wari wagikoze bwa mbere, Bruno Valentinetti, yavuze ko atigeze agihindura nk’uko bivugwa, ati “Nasubijeho ibyari bihari nk’uko byari bimeze mu myaka 25 ishize.”

Minisitiri w’Intebe Meloni, yasekejwe n'iyo shusho, avuga ko adasa na malayika
Iki gishushanyo bivugwa ko gisa na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages