Iyi ndege ya Pilatus PC-12 bivugwa ko yamanutse iri gushya igonga inyubako irimo ubusa muri uyu Mujyi wa Milan, nayo ihita ishya ndetse n’imodoka zari ziparitse imbere yayo ziragurumana.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi ndege yari itwawe n’uyu muherewe, Dan Petrescu w’imyaka 68, wari kumwe n’umuryango we, iturutse ku kibuga cy’indege cya Linate muri Milan igiye ku kirwa cya Sardinia giherereye mu nyanja ya méditerranée.
Umwe mu babonye iyo ndege igwa, Giuseppe, yavuze ko yabanje kumva urusaku rw’indege hejuru ye bimeze nk’aho moteri yayo igiye kuzima.
Yakomeje agira ati “Maze kumva ibyo nahise numva urusaku rwinshi rw’ikintu gituritse, amadirishya y’inzu yacu atangira gutigita, mfungura idirishya rimwe mbona umwotsi mwinshi cyane uri kuzamuka.”
Ababonye iyo mpanuka bavuze ko nta muntu wapfiriye aho yagwiriye, ariko mu bandi yahitanye harimo Abafaransa babiri, Umutaliyani umwe ndetse n’Umunya-Canada umwe.
Icyateye iyo mpanuka ntabwo cyahise kimenyekana, kuko Ikigo gishinzwe kugenzura ingendo z’indege cyo mu Butaliani, ENAV, cyatangaje ko cyabuze iyo ndege kuri radar mu minota mike igihaguruka, gusa hatangiye iperereza ry’icyateye iyo mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!