Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Meloni, yavuze ko umubano we na Andrea Giambruno urangiye nyuma yo gufatwa amajwi avuga amagambo y’urukozasoni hamwe na bagenzi be bakorana.
Ubwo yari mu kiruhuko cy’ikiganiro, umukunzi wa Giorgia, yabajije uwo bari kumwe mu kiganiro niba afite umukunzi maze na we amubwira ko amufite.
Yahise amubaza niba yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsinda n’abantu barenze babiri, ibyo yakoraga afashe ku bugabo bwe. Ibi bikorwa byahise bituma ikiganiro cye ‘Striscia la Notizia’ gihita gihagarikwa.
Nyuma y’iminsi ibiri bibaye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Meloni yatangaje ko yatandukanye na Andrea Giambruno bari bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi.
Yagize ati “Umubano wanjye na Andrea wari umaze hafi imyaka 10 urangiriye aha. Ndamushimira cyane ku bwa byose yakoze mu myaka tumaranye yaba mu byiza n’ibibi twanyuzemo, ndanamushimira cyane ku bw’ikintu gikomeye mu buzima yampaye, umwana wacu Ginevra”.
Giambruno yavuze ko binyuze mu bwumvikane hagati ye na Televiziyo ya ‘Mediaset’ yatambutsaga ikiganiro cye, hafashwe umwanzuro ko gihagarara nyuma y’ibyabaye bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Televiziyo ya ‘Mediaset’ Andrea Giambruno yari asanzwe anyuzaho ikiganiro cye, yagiye igarukwaho mu bihe bitandukanye ishinjwa gukwirakwiza ibiganiro bisa n’ibyamamaza iby’urukozasoni.






Ibitekerezo 0