00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani na Israel byasubiranyemo

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 21 May 2026 saa 04:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yahamagaje Ambasaderi wa Israel i Roma, Jonathan Peled, nyuma yo kwamagana uburyo abaturage bari bashyigikiye Palestine bafashwe nyuma yo gutabwa muri yombi n’ingabo za Israel ubwo zari zihagaritse amato yari yerekeje muri Gaza atwaye imfashanyo.

Mu butumwa buremereye yashyize hanze ku wa 20 Gicurasi 2026, Meloni yanenze Minisitiri w’Umutekano wa Israel, Itamar Ben-Gvir, wagaragaye mu mashusho aseka, anashinyagurira abafunzwe, anashimangira ko uburyo bafashwemo bunyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Ntibikwiye ko aba bantu bigaragambya, harimo n’Abataliyani benshi, bafatwa muri ubu buryo busesereza kandi bunyuranye n’icyubahiro umuntu akwiriye.”

Meloni wari mu bayobozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bashyigikiye cyane Israel nyuma y’ibitero yagabwemo na Hamas mu Ukwakira 2023, amaze iminsi anenga ibitero bya Israel muri Gaza, avuga ko ikibazo cy’ubutabazi muri iyi ntara kitakiri icyo kwihanganirwa ndetse ko Israel yamaze kurenga umurongo.

Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko Ambasaderi wa Israel asabwa ibisobanuro byihariye ku byabaye, ndetse isaba ko Abataliyani bafashwe barekurwa byihuse. Meloni yanasabye Israel gusaba imbabazi kubera uburyo abo bantu bafashwe.

Aya makimbirane aje nyuma y’uko ingabo za Israel zihagaritse amato yari avuye muri Turikiya ajyanye imfashanyo muri Gaza. Abantu bagera kuri 430 baturutse mu bihugu birenga 40 batawe muri yombi, bamwe bafungwa iminsi myinshi.

Ben-Gvir yashyize amashusho ku rubuga rwa X agaragaza bamwe mu bafunzwe bapfukamye kandi baboshye amaboko. Muri ayo mashusho yumvikana aseka abo bantu ndetse asaba Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kubafunga igihe kirekire cyane.

Nyuma Netanyahu yavuze ko imyitwarire ya Ben-Gvir “idahuye n’indangagaciro za Leta ya Israel”, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gideon Sa’ar, yavuze ko ayo mashusho yangije isura ya Israel ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko Israel yamaze kurenga umurongo
Ambasaderi Jonathan Peled yahamagajwe na Leta y'u Butaliyani ngo atange ibisobanuro ku ifungwa ry'abarimo Abataliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages