00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Umukecuru wibwe ‘gâteau’ mu myaka 77 ishize yashumbushijwe

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 30 April 2022 saa 06:13
Yasuwe :

Meri Mion ukomoka mu Butaliyani yujuje isabukuru y’imyaka 90 mu munezero. Mu myaka 77 ishize, ubwo yari agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 13, Ingabo za Amerika zari mu gace k’iwabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, zariye ’gâteau’ yari yateguriwe uwo munsi mukuru.

Icyo gihe hari tariki ya 28 Mata 1945 ubwo Ingabo za Amerika ziri muri Batayo ya 88 zari zihanganye n’Ingabo z’u Budage mu Mujyi wa Vicenza ndetse no mu cyaro cya San Pietro cyari gituyemo umuryango wa Meri Mion.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mata, umubyeyi wa Mion yamuteguriye ‘gâteau’ yagombaga kurya bukeye bwaho ku munsi w’amavuko we, arangije ayishyira ku idirishya ry’inzu yabo.

Muri iryo joro, Ingabo za Amerika zari mu rugamba muri icyo gice, zaje kwiba ya ‘gâteau’ zirayirya, maze Mion yimyiza imoso mu gitondo cy’isabukuru ye.

Nyuma y’imyaka 77, Ingabo za Amerika zahisemo gushumbusha uyu mukecuru wari wujuje imyaka 90 zimuha indi ‘gâteau’ isimbura iyo zibye mu 1945.

Umuhango wo gushyikiriza Mion ‘gâteau’ wayobowe na Sgt. Peter Wallis na Col. Matthew Gomlak bo mu Ngabo za Amerika, aho byabereye mu busitani bwa Giardini Salvi buherereye mu Mujyi wa Vicenza ari naho Mion n’umuryango we bari batuye mu myaka 77 ishize.

Umukecuru Meri Mion wibwe ‘gâteau’ mu myaka 77 yasumbushwe n'Ingabo za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages