00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Urukiko rwategetse ko uwaturikije umuyoboro wa gaz yoherezwa mu Budage

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 October 2025 saa 05:44
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire mu Butaliyani rwategetse ko Umunya-Ukraine ukekwaho gushwanyaguza umuyoboro uvana gaz mu Burusiya uzwi nka Nord Stream 2 waturikijwe muri Nzeri 2022 yoherezwa mu Budage.

Uyu mugabo witwa Sergey Kuznetsov wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine bikekwa ko ari we wari ukuriye ibikorwa byo guturitsa Nord Stream akaba ari umuyoboro wa Gaz iva mu Burusiya ijya mu Budage, uyu muyoboro waturikiye mu Nyanja ya Baltic muri Nzeri 2022.

Abashinjacyaha b’Abadage bagaragaje ko hakiri abandi bagizemo uruhare muri iki gitero barimo Abanya-Ukraine ndetse na bo babasabye u Butaliyani ko babohereza mu gihugu cyabo bakaba bakorerwaho iperereza ku byaha bakoze ndetse bakanajyanwa imbere y’ubutabera.

Uru rukiko rw’Ubujurire rwo mu mujyi wa Bologna mu Butaliyani rwemeye kohereza Kuznetsov mu Budage ariko umuhagarariye mu mategeko, Nicola Canestrin, yavuze ko icyo cyemezo agiye kukijurira mu Rukiko rw’Ikirenga mu Butaliyani.

Biteganyijwe ko ubwo bujurire buzaba mu gihe cy’ukwezi kiri imbere ndetse muri icyo gihe cyose uyu mugabo azaba akiri mu Butaliyani.

Castreini yavuze ko bazakomeza guhangana muri iki kirego kugeza igihe urukiko rwo mu Butaliyani ruzatangira gukurikiza amwe mu mategeko mpuzamahanga ndetse n’amabwiriza y’uburenganizra bwa muntu.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, Urukiko rwo muri Pologne rwateye utwatsi ubusabe bw’u Budage ko babohereza undi mugabo witwa Vladimir Zhuravlyov ukekwaho kwangiza umuyoboro wa Gaz iva mu Burusiya ijya mu Budage uzwi ku izina rya Nord Stream.

Ubutaliyani bugiye kohereza Umunya-Ukraine ukekwaho gushwanyaguza umuyoboro wa Gaz iva mu Burusiya ijya mu Budage agiye koherezwa muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages