00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bugiye kujya bukoresha ’robot’ ku kibuga cy’indege

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 April 2026 saa 11:18
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Buyapani, Japan Airlines (JAL), yatangaje ko igiye gutangira gukoresha robot mu mirimo imwe n’imwe y’ingufu yo ku kibuga cy’indege, mu rwego rwo korohereza abari basanzwe bayikora.

Izo robot zizatangira gukoreshwa muri Gicurasi 2026, aho iyi sosiyete yavuze ko zizajya zikora mu bijyanye no gupakira ndetse no gukura imizigo mu ndege.

JAL yasobanuye ko gukoresha robot ari cyo gisubizo cyiza gihari cy’ibibazo bari bafite byo kwakira abagenzi benshi ndetse imirimo yose ikaba yakorwaga n’abantu gusa nabo bakuze.

Ni mu gihe u Buyapani busanganywe ikibazo cy’abakozi kuko bafite umubare munini w’abantu bari mu zabukuru, ibituma umubare w’abantu bari mu gihe cyo gukora baba bake.

Imibare y’ikigo gishinzwe ubukerarugendo mu Buyapani, JTB Group yagaragaje ko mu mezi abiri ya mbere ya 2026, u Buyapani bwakiriye ba mukerarugendo barenga miliyoni zirindwi.

Umuyobozi wa GMO AI & Robotics igiye gufatanya na JAL muri iyi gahunda, Tomohiro Uchida, yagaragaje ko kuba imirimo yose igikorwa n’abantu biri mu bitera kubura abakozi.

Ati “Nubwo ibibuga by’indege bisa n’ibyateye imbere mu ikoranabuhanga ariko ibikorwa byabyo biracyashingiye ku bantu cyane ibituma habaho ubuke bw’abakozi.”

Iyi gahunda izamara imyaka ibiri igeragezwa aho nyuma yaho hazageragezwa kureba ko robot yakora n’indi mirimo nko gukora amasuku n’ibindi.

Robot zizajya zikora imirimo y'inufu ku bibuga by'indege mu Buyapani
Robot zigiye kujya zikora imirimo yo gutunda imizigo ku bibuga by'indege mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages