00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Hazubakwa ‘ascenceur’ izatangira kujyana abantu mu isanzure guhera muri 2050

Yanditswe na
Kuya 25 September 2014 saa 05:25
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwubatsi yo mu Buyapani yitwa Obayashi Corporation iremeza ko guhera mu mwaka wa 2050 izashyira hanze “ascenceur” itwara abajya ku yindi mibumbe n’ahandi mu isanzure aho kujyanwa n’icyogajuru nk’uko bisanzwe.
Iyi sosiyete ngo iri kubaka ascenceur izaba ireshya na kilometero ibihumbi 96 nk’uko CNET ibitangaza.
Mu myaka ibiri ishize nibwo iyi kompanyi yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kubaka iyi ascenceur ndetse kugeza ubu yashimangiye ko mu mwaka wa 2050 izaba yageze ku ntego (…)

Sosiyete y’ubwubatsi yo mu Buyapani yitwa Obayashi Corporation iremeza ko guhera mu mwaka wa 2050 izashyira hanze “ascenceur” itwara abajya ku yindi mibumbe n’ahandi mu isanzure aho kujyanwa n’icyogajuru nk’uko bisanzwe.

Iyi sosiyete ngo iri kubaka ascenceur izaba ireshya na kilometero ibihumbi 96 nk’uko CNET ibitangaza.

Mu myaka ibiri ishize nibwo iyi kompanyi yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kubaka iyi ascenceur ndetse kugeza ubu yashimangiye ko mu mwaka wa 2050 izaba yageze ku ntego yayo.

Mu kiganiro iyi kompanyi yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru bya Australia (ABC) yatangaje ko hazajya hakoreshwa imodoka zizongererwa ubushobozi na rukuruzi nk’uko bisanzwe bigenda mu bundi bwikorezi mu mihanda ya gariyamoshi mu bihugu bya Aziya n’u Burayi.

Ifoto ya NASA igaragaza uko iyi ascenseur izaba imeze

Ibi byose iyi kompanyi ivuga ko ibifashwamo n’ikoranabuhanga rizwi nka “carbon nanotechnology”.

Yoji Ishikawa ushinzwe iterambere n’ubushakashatsi muri Obayashi ati "Ubushobozi buhari bwikubye inshuro 100 ubwari busanzwe bisobanuye ko bishoboka.”

Amatsinda afatanyije n’u Buyapani ari kwiga ku mishinga itandukanye harimo n’uw’iyi ascenceur iri gukurikiranwa n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Kanagawa. Uyu mushinga nusozwa neza bizorohereza abakora ingendo mu kirere kuko ubusanzwe icyogajuru cya Obayashi cyishyuzaga amadolari 22,000 ku kilo kimwe.

Obayashi si yo kompanyi yonyine ikora ibijyanye na ascenceur zitanga amashanyarazi aturuka ku zuba cyangwa ku kwezi, Ishikawa avuga ko nubwo ari yo ifite uyu mushinga, ngo ikeneye ubufasha bw’amahanga kugira ngo bizavemo umushinga ukomeye.

Igishushanyo kigaragaza uko iyo ascenseur izaba iteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages