Abagenzi bose uko ari 367 hamwe n’abakozi bo mu ndege 12 babashije kurokoka iyo nkongi.
Umupilote w’indege y’abashinzwe umutekano wo mu mazi yakuwemo ariko abandi bakozi batanu baburirwa irengero nk’uko umuvugizi w’uru rwego yabitangaje.
Iyo ndege nto yari yerekeje ku Kibuga cy’Indege cya Niigata mu bikorwa by’ubutabazi ku bashegeshwe n’imitingito.
Amashusho yashyizwe ahagaragara yerekanye indege ya Sosiyete ya Japan Airlines ifatwa n’umuriro nyuma gato yo kugwa ku kibuga cy’i Tokyo.
Umuvugizi wa Japan Airlines yatangaje ko iyo ndege yari iturutse ku Kibuga cya
Shin-Chitose mu Majyaruguru y’Ikirwa cya Hokkaido.
Ntibyahise bimenyekana niba hari abakomerekeye muri iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!