Ibinyamakuru byo mu Buyapani byatangaje ko uwo mugabo yinaze mu muriro kuri uyu wa Gatatu, nyuma akaza kujyanwa kwa muganga ari ibisebe gusa. Byavuzwe ko n’umupolisi wagerageje kuzimya umuriro yahakomerekeye.
Hafi y’uwo mugabo bahasanze ibaruwa igaragaza ko atari ashyigikiye ko Abe akorerwa ikiriyo.
Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yishwe arashwe tariki 8 Nyakanga ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye LDP.
Biteganyijwe ko imihango yo kumusezeraho izaba tariki 27 Nzeri i Tokyo, mu muhango uzitabirwa n’abasaga 6000.
Uwahitanye Abe avuga ko yamujijije ko ishyaka rya LDP ryashinjwaga imikoranire n’umuryango wa gikiristu witwa Unification Church ashinja kuba warakenesheje mama we, kubera imigenzo yawo itavugwaho rumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!