Umwaka ushize ku munsi wa mbere w’urubanza rwe ni bwo uyu mugabo w’imyaka 45 yemereye urukiko ko yakoze icyaha cyo kwica Abe wari uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nara mu 2022.
Nyuma yo kwemera icyaha yakoze, abashyinjacyaha basabye urukiko ko uyu mugabo yahanishwa igifungo cya burundu kubera ibyaha yakoze birimo no kwifashisha imbunda mu kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
Abamwunganira mu mategeko basabye urukiko ko rwamugabanyiriza igihano yahawe kubera ko ibyo byaha yabikoze kuko ari umwe mu bagizweho ingaruka n’imyemerere y’idini ryemewe muri iki gihugu rigateza ikibazo.
Ubwo yaburanaga, uyu mugabo yagaragaje ko uru rupfu rwatewe n’ikibazo cy’umubano hagati y’ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP), n’Itorero rya Unification Church rizwi na benshi nka “Moonies.”
Yamagami yavuze ko yashinjaga Abe guteza imbere iryo torero, avuga ko ryashegeshe umuryango we kubera inkunga nyinshi nyina yagiye aritangamo.
Bivugwa ko nyina yatanze hafi miliyoni 100 z’Amayeni (asaga 660.000$), avuga ko ari ikimenyetso cy’ubudahemuka ku itorero. Ibi byatumye hatangira iperereza ku mikorere y’iri torero ryo muri Koreya y’Epfo, ndetse biza gutuma abagize Guverinoma bane begura.
Muri Werurwe 2025, Urukiko rwo muri Tokyo rwategetse ko iri torero rifungwa, rikanategekwa kugurisha ibikorwa ryari rifite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!