Umuyobozi wa community arts group Coexist, Bex Baxter, yavuze ko yashyizeho iyo gahunda agendeye ku kuntu amererwa iyo nawe ageze mu gihe cy’imihango.
Ati “Nakoranye n’abagore benshi mu myaka ishize, nabonye abagore bakora bafite ububabare bukabije kubera imihango, ndetse nanjye ubwanjye nabaga mbabara cyane. Nashoboraga kuba nakwitura hasi cyangwa nkajya kuryama mbabara birenze."
Baxter yavuze ko yizeye ko iyo gahunda izatuma umusasuro w’uruganda urushaho kwiyongera.
At “Iyo umugore ari muri icyo gihe aba akeneye kongera kwisuganya, kugaburira umubiri, rero iyo agarutse mu kazi nyuma y’icyo gihe, ashobora gukora akazi kagakozwe n’abagore batatu."
Iki cyemezo yagifashe nyuma y’inyigo yagaragaje ko 17% by’abagore batakaza akazi, ishuri n’izindi nshingano mu gihe cy’imihango kubera uburibwe. Ibi kandi bije bikurikira igitekerezo cyo kutagurisha impapuro z’isuku muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Daily Telegraph yanditse ko ibi bitandukanye no mu Bwongereza aho impapuro z’isuku zisoreshwa 5% mu gihe indege za kajugujugu n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bidasoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO