00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abadepite barindwi mu ishyaka ritavuga rumwe na leta beguye kubera Brexit

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 February 2019 saa 09:28
Yasuwe :

Abadepite barindwi bo mu ishyaka ry’Abakozi ritavuga rumwe na Guverinoma y’u Bwongereza, beguye kubera kutishimira uburyo ryitwaye mu kibazo cyo kuba iki gihugu cyakwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit).

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Aba badepite bananenze uburyo ryitwaye mu kibazo cy’ivangura rikorerwa Abayahudi kandi babona umuyobozi waryo, Jeremy Corbyn adafite ubushobozi bwo kuba yaba Minisitiri w’Intebe.

Luciana Berger wageze mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2010 yavuze ko atewe isoni no kuba ishyaka yakoreye imyaka myinshi risigaye rifite imikorere mibi.

Ijwi rye ryunzwemo na Chuka Umunna, Chris Leslie, Angela Smith, Gavin Shuker na Mike Gapes, bavuze ko bazajya bitabira ibikorwa by’Inteko nk’abadepite bigenga.

Kwegura kw’aba badepite kandi bishobora gushyira igitutu ku ishyaka ry’Abakozi rikaba ryasaba ko hakorwa indi kamarampaka, nubwo byasabwe kenshi ariko rigasa n’iryica amatwi.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa Mbere, Corbyn yavuze ko ababajwe n’uko aba badepite bananiwe gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bashyire mu bikorwa politiki y’ishyaka ry’Abakozi yagiye ituma ryitwara neza mu matora yatambutse.

Ni mu gihe habura iminsi 39 gusa ngo Brexit ishyirwe mu bikorwa, nubwo kugeza ubu iki gihugu kitarabasha kwemeranya ku birebana n’uko imibanire izaba imeze hagati yacyo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Si mu batavuga rumwe na leta gusa hari ibibazo kuko no mu ishyaka rya Minisitiri w’Intebe,Theresa May ibintu atari shyashya kubera abifuza kuvamo nta sezerano bagiranye na EU abandi bakifuza indi kamarampaka.

Aba badepite bahisemo kwegura kuko banenga imikorere y'ishyaka ry'Abakozi bari basanzwe babarizwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages