Abadepite batoye umushinga w’itegeko ryemeza ko u Bwongereza buva muri EU ku bwiganze bwa 358 mu gihe 234 batawushyigikiye.

BBC yanditse ko uyu mushinga uzanakuraho igihe cy’impinduka, u Bwongereza buzava muri EU ariko bukurikiza menshi mu mategeko yayo mu 2020.

Minisitiri w’Intebe Borris yavuze ko ubu igihugu “Kiri ku ntambwe isatira umusozo wo kwikura muri EU mu kizwi nka Brexit.”

Umuyobozi w'Ishyaka riharanira inyungu z'abakozi, Jeremy Corbyn, yabwiye abadepite bo ku ruhande rwe gutora oya kuri uwo mushinga, avuga ko hari “inzira nziza kandi ikwiye” yo kuva muri EU, ariko batandatu babirenzeho baguma ku ruhande rwa Guverinoma y’u Bwongereza.

Johnson yashimangiye ko ibiganiro ku bucuruzi na EU bishobora gushyirwa mu buryo mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ariko hari abavuga ko bidashoboka muri icyo gihe.

Umushinga wari witezweho gutorwa byoroshye nyuma y’uko Ishyaka ry'Abadaharanira impinduka [Conservatives] ritsindiye imyanya 80 mu matora rusange aheruka mu cyumweru gishize.

Abadepite bemeje ingengabihe y’ibiganiro by’iminsi itatu kuri uwo mushinga nyuma y’ibiruhuko bya Noheli bizaba ku matariki ya 7, 8 n’iya 9 Mutarama 2020.

Guverinoma yavuze ko uwo mushinga izawugira itegeko ku wa 31 Mutarama umunsi ntarengwa wo kwikura muri EU.

Ku wa 23 Kamena 2016 ni bwo habaye kamarampaka aho abagera kuri miliyoni 17.4 (51.9%) batoye bemeza ko u Bwongereza buva muri EU naho 48.1% (miliyoni 16.1) bemeje kuyigumamo.

Nyuma y’iyi kamparampaka abagera kuri miliyoni 4.14 bahise bandika basaba ko haba kamparampaka ya kabiri. Abadepite bategetswe kungurana ibitekerezo ku busabe bwasinywe n’abantu barenga ibihumbi 100.

Amasezerano yo kwikura muri EU yagiye agonga urukuta ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Theresa May ndetse abadepite bayanze inshuro eshatu.

Mu gihe byari biteganyije ko itariki ntarengwa u Bwongereza buzava muri EU ari iya 31 Ukwakira 2019, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yandikiye EU, asaba ko igihugu cye cyongererwa igihe cyo kuva muri uyu muryango.

Umuyobozi w’Akanama k’u Burayi, Donald Tusk, yatangaje ko ibihugu 27byo muri EU byemeye ko u Bwongereza bwongererwa amezi atatu yo kuva muri uyu muryango ‘Brexit’.

Ni ubwa gatatu hongerewe igihe kuva u Bwongereza bwatora ingingo ya 50 muri Werurwe 2017, bugatangira urugendo rw’imyaka ibiri rwo kuva muri EU.

Bimwe mu by’ibanze Johnson yemeranyijeho na EU mu masezerano yo gutandukana kw’impande zombi, bijya gusa n’ibyo Theresa May yasimbuye yagezeho mu mwaka ushize, uretse impinduka zigaragara ku ikoreshwa ry’umupaka wa Ireland ya Ruguru.

Biteganywa ko u Bwongereza buzakomeza kugendera ku mategeko ya EU kugeza mu mpera za 2020 ndetse bishobora no kurengaho, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihabwe umwanya uhagije wo kwitegura.

U Bwongereza kandi buzishyura nibura miliyari £33 yo gutandukana na EU, ndetse uburenganzira bw’abaturage ba EU baba mu Bwongereza cyangwa ubw’Abongereza bari muri EU, buzakomeza kubahirizwa.

Bimwe mu byahindutse ni ikoreshwa ry’umupaka Ireland ya Ruguru (iri mu Bwongereza bwagutse) ihuriraho na Repubulika ya Ireland (iri muri EU). Biteganywa ko nyuma ya Brexit, ari wo mupaka rukumbi uzaba uhuza u Bwongereza bwagutse na EU ukoresheje inzira y’ubutaka.

Uwo mupaka uzakomeza kugendera ku mategeko agenga isoko rusange rya EU; mu gihe Ireland ya Ruguru izakomeza kugendera ku mategeko y’u Bwongereza bwagutse agenga za gasutamo, ikazagenda ininjizwa mu masezerano yose y’ubucuruzi u Bwongereza buzasinya nyuma ya Brexit.

Biteganywa kandi ko komisiyo ihuriweho izemeza ibicuruzwa byemerewe kujya ku isoko rusange, u Bwongereza bukazajya bwakira imisoro yabyo mu izina rya EU.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yashyigikiwe n'abadepite mu mugambi we gukura igihugu muri EU bitarenze ku wa 31 Mutarama 2020
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yashyigikiwe n'abadepite mu mugambi we gukura igihugu muri EU bitarenze ku wa 31 Mutarama 2020