Abayobozi ba gereza bavuga ko bongeye kubona bamwe mu bagororwa bari bararekuwe muri gahunda yo mu 2024, bongera gukora ibyaha cyangwa kutubahiriza amabwiriza yari yashyizweho igihe barekurwaga.
Umuyobozi umwe wa gereza yo mu gace ka Midlands yabwiye BBC ko kongera gufungwa kw’abagororwa bafunguwe ari ikibazo gikomeye.
Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe Andy Burnham yatangaje impinduka kuri gahunda nshya yo kurekura abagororwa mbere y’igihe, avuga ko izatangira mu Ukwakira. Iyi gahunda izagaragaramo impinduka ku bantu bemerewe kurekurwa.
Burnham yemeje ko iki cyemezo gishobora gutuma “abandi bantu amagana” bakomeza gufungwa, mu gihe gereza zo mu Bwongereza na Wales zikomeje kwegera ubushobozi bwazo ntarengwa.
Leta yavuze ko hari gahunda yo kongera imyanya muri gereza, harimo kohereza abagororwa b’abanyamahanga mu bihugu byabo, kurekura bamwe mu bafunzwe burundu ariko abakozi ba gereza bavuga ko izo ngamba zishobora kutazatanga umwanya uhagije.
Umuyobozi umwe wa gereza yo mu majyaruguru y’u Bwongereza yavuze ko kongera ibyumba bishobora gusaba abakozi benshi kandi ko ikibazo cy’ibura ry’abakozi gituma abagororwa bataba ahantu hatekanye kandi heza.
Muri Werurwe 2026, abantu barenga 70.000 bari bamaze kurekurwa hakurikijwe gahunda yo mu 2024, ariko hakaba hakiri hafi 87.000 bafungiwe muri gereza zo mu Bwongereza na Wales, mu gihe hasigayemo imyanya 2000 gusa.
Abayobozi ba gereza bagaragaza ko ubucucike bukabije bushobora guteza ibibazo birimo kutabona umwanya uhagije, imirimo yo gusana ibikorwaremezo idakorwa neza ndetse n’umutekano muke mu magereza.
Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko umwe mu bantu barindwi bari muri gereza aba yakoze insubiracyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!